Kigali

Alyn Sano na Davis D bakinnye urukundo bavugurura indirimbo ‘Tamu Samu’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2024 11:23
0


Umuhanzikazikazi Aline Shengero Sano wamamaye nka Alyn Sano yiyambaje umuhanzi mugenzi we Icyishaka Davis [Davis D] amufasha gusubiramo indirimbo ‘Tamu Samu’ yari aherutse gushyira hanze, ayikora mu buryo bwa ‘Accoustic Version’ ashingiye ku busabe bw’abafana be.



Mu busanzwe iyi ndirimbo, uyu mukobwa yayikoreye mu Mijyi ibiri yo muri Kenya. Ariko ayisubiramo yafatiye amashusho yayo mu Mujyi wa Kigali. 

Ni indirimbo iri mu zigize Album ye ya Kabiri. Ndetse yabwiye InyaRwanda, ko kuyisubiramo yanashingiye mu kuba ayikunda cyane. Ati “Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo nyine n’uko nyikunda cyane, kandi n’abantu nabonye barayikunze, abantu benshi bakabinsaba, nanjye nkumva nyine nibyo, nibyo ko nayisubiramo kugirango n’abantu bayimenye kurushaho, kuko ururirimbo rwiza n’amagambo meza, rero nashakaga kuyigendesha gahoro kugirango abantu bayumve. Hari n’abagiye banyandikira ubutumwa, ndetse no mu bitekerezo narabibonye abantu bansaba kuzabaririmbira iyi ndirimbo n’ijwi ryanjye gusa.”

Alyn Sano yavuze ko kuva yakwakira ibitekerezo by’aba bantu yiyemeje gukora iyi ndirimbo mu buryo bwa kinyamwuga, kandi bubereye buri wese, biri mu byatumye atekereza umusore nka Davis D kugirango amufashe abe umukinnyi w’imena.

Ati “Impamvu rero nifashishije Davis D ni uko nkunda uburyo agaragara, uko yitwa muri ‘Video’ ndetse n’ibindi. Rero natekereje ko yarushaho kuzana umwihariko kuri rya jwi ryanjye, abantu bakunda, bashaka kumva, bigahita noneho biryohera rimwe kurushaho. Nkunda uburyo Davis D agaragara, na buri kimwe cyose kuri we.”

Iyi ndirimbo ivuguruye yumvikanamo gitari cyane, ndetse amashusho yakozwe na Producer Run ubarizwa muri Kenya, ni mu gihe amashusho yakozwe na David Ndahiriwe.

Ikorwa ry’aya mashusho bigaragara ko ryabereye ahantu hihariye, mu gace kamwe, aho amashusho yafashwe akazuba karenze.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ku nshuro ya mbere ayikoreye muri Kenya, Alyn Sano yabwiye InyaRwanda, yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n’ubutumwa buyigize. Ati “Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n’ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.”

Yavuze ko nk’umuhanzikazi umaze igihe ari mu muziki, imvune yahuye nazo mu ikorwa ry’iyi ndirimbo zitandukanye n’izo yagiye ahurira nazo ahandi.

Ariko kandi muri Kenya yagowe cyane n’ikirere cyayo, kuko gitandukanye n’icyo mu Rwanda. Ati “Imvune ntizabura nawe urabyumva. Nagowe cyane n’ikirere cyaho (Climate Change) ariko rwose ibindi byari ku murongo bimeze neza cyane.”

Alyn yasobanuye ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yatanze akazi ku bantu 25, bamufashije mu gutegura abakobwa abakobwa yakoranye nabo, ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yabereye mu Nyanja, mu bindi bice byo mu Mijyi n’ahandi. 

Alyn Sano yaherukaga gusohora indirimbo 'Head', yaje yiyongera ku ndirimbo zirimo nka 'Biryoha bisangiwe', 'Sakwe Sakwe', 'Positive' n'izindi.


Alyn Sano yiyambaje Davis D bakorana amashusho y’indirimbo ‘Tamu Sana’ yasubiyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMU SANA’ ALYN SANO YIFASHISHIJEMO DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda 1 day ago
    Gutezi imbere igihugu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND